Ku kicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihuru, abahagarariye ingabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda (Defense Attache) bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ishami rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda bayobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, aba bahagarariye Ibihugu baganiriye ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu gucunga no kugarura amahoro n’umutekano mu ruhando Mpuzamahanga by’umwihariko muri Mozambique na Central Africa ndetse banakomoza ku mutekano w’u Rwanda n’uw’akarere muri Rusange.
Brig Gen Patrick Karuretwa ukuruye ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga mu Ngabo z’u Rwanda, yavuze ko baganiriye ku bigezweho ubu birebana n’umutekano w’u Rwanda n’uw’akarere ndetse anabasobanurira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu mahanga.
Yagize ati “Byari ibiganiro byubaka ndetse binatanga umusaruro bigamije kongerera ubushobozi u Rwanda mu Rwego rwo kurushaho kubungabunga no gushimangira inyungu n’umutekano w’u Rwanda binyuze mu bufatanye. Twanabasobanuriye kandi ibikorwa bya RDF mu mahanga.”
Col Kalius Mwadie uhagarariye inyungu z’ingabo za Kenya muri Ambasade ya Kenya mu Rwanda, yavuze ko ibi biganiro byari ingenzi cyane mu rwego rwo guhuza imyumvire ku mutekano w’u Rwanda n’uw’akarere hagati y’imiryango mpuzamahanga byumwihariko abahagarariye ingabo zabo mu Rwanda .
Nyumay’ibi biganiro abahagarariye inyungu z’ingabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda, basuye ibitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe mu rwego rwo kureba zimwe mu servise zihatangirwa zirimo n’ishami rishinzwe kuvura indwara ya kanseri.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM