Mugihe Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye isibaniro ry’imirwano, abaturage bahunze iyi mirwano baratabaza bavuga ko babayeho nabi,ndetse bagasaba Leta n’imiryango mpuzamahanga kubagoboka.
Iyi ntambara imaze igihe ihuza inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC ndetse na n’ubu ikaba igikomeje.
Iyi mirwano yatumye benshi baba mu yabo barahunga namwe mu bihugu by’abaturanyi abandi bahungira imbere mu gihugu.
Izi mpunzi zirimo izaturutse mu mujyi muto was Kitchanga zatangaje ko ntamfashanyo bajya babona, Kandi ko bameze nabi ,kuko ntabyo kurya bafite.
Benshi muri izo mpunzi ubu zirabarizwa ahitwa Mweso mu majyaruguru y’umujyi wa Kitshanga aho zivuga ko zibayeho mu buzima busharira.
Bamwe ngo bari mu mashuri no ku kibuga cy’imikino cyaho ngo hakaba n’abandi barara hanze. Ibi ngo byiyongeraho ko kubona Ibyo kurya bibagora.bagasaba Leta n’imiryango mpuza mahanga kubagoboka.
Usibye aba bahungiye aha ariko hari n’abandi bahungiye n’utundi duce nka Goma n’abandi.
Mugihe Imirwano yaberaga Muri Rutshuru abaturage benshi bahungiye mu Rwanda abandi baguma mujyi wa Goma ndetse abandi bahungira Muri Uganda, izi mpunzi zakomeje kwiyongera kuko umunsi kuwundi ibi bihugu byakira impunzi zikomotse Muri DRC.
U Rwanda ni kimwe mubihugu bicumbikiye impunzi nkinshi z’abanye Congo kuko Kugeza ubu hari abarenga ibihumbi 80 Kandi bakaba bakiri kuza.
Umuhoza Yves