Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu na Colonel umwe ari we Rwivanga Ronald usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.
Nkuko bikubiye mu matangazo yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye abasirikare batatu abakura ku ipeti rya Brig Gen abashyira ku rya Maj General.
Abo basirikare ni Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.
Barimo kandi Brig Gen Willy Rwagasana ukuriye ishami mu ngabo z’u Rwanda rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu na na Brig Gen Ruki Karusisi, na we wahawe ipeti rya Brigadier General ndetse akaba ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bidasanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Irindi tangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yamuye mu mapeti Colonel Ronald Rwivanga, amuha ipeti rya Brigadier General.
Colonel Ronald Rwivanga azamuwe mu mapeti akaba yinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali nyuma y’umwaka n’igice ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda kuko yahawe uyu mwanya mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo yasimburaga Lt Col Innocent Munyengango.
Ahawe iri peti rya Brig Gen kandi nyuma y’igihe kitari kinini bisanzwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubwo mu kwezi kwa Mata uyu mwaka yagaragaza ga ko yifuza ko Perezida Kagame yamuzamura akamugira Brig General.
Icyo Gihe Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yari yavuze ko agiye kubisengera kugira ngo iki cyifuzo cye gisohore.
RWANDATRIBUNE.COM