Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe, abajura bateye urugo rwa Lt. Gen Andrew Gutti ruherereye Iriiri, mu karere ka Napak bibayo ikibashini cyifashishwa mu buhinzi(Tractor).
Chimpreport dukesha iyi nkuru yanditse ko ubu bujura bubera mu rugo rwa Gen. Gutti usanzwe akuriye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , bisa n’ababikorera kwishimisha kuko n’iki kimashini gihinga cyibweyo cyashizemo amavuta abacyibye bageze mu nzira bikaba ngombwa ko bagisiga bakigendera.
Ibi byabaye bikurukira , ubundi bujura bwakozwe n’abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rwa Gen Gutti bakigabiza ibiti by’imyembe bihaba , bagasohoka bemye ntawe ubabonye na gato.
Abaturage ba Uganda bafashe iki gikorwa kirimo gukorerwa uru rugo rw’umusirikare ukomeye nk’agasuzuguro no gusuzuguza ingabo za Uganda UPDF muri rusange.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Karamoja Michael Longole yemeje iby’aya amakuru ndetse anavuga ko polisi n’igisirikare barimo gufatanya mu gushaka aba bajura bakomeje kuzengereza urugo rwa Gen . Gutti.
Lt. Gen. Andrew Gutti yashinzwe kuyobora urukiko rukuru rw’igisirikare cya Uganda mu mwaka 2016 asimbuye Maj Gen. Levi Karuhanga wari umaze kwitaba Imana.
Muri iki gihe amaze ayobora uru rukiko, Gen Gutti niwe waburanishije bwa mbere uwahoze ayobora Polisi ya Uganda IGP, Gen Kale Kayihura amushinja gufasha impunzi z’Abanyarwanda gutahuka mu buryo butewe n’amategeko.