Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko mu mukwabu wakozewe kuwa Kabiri tariki ya 12 n’iya 13 Ukwakira 2021, hafatiwemo abantu 6 bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda barimo abafite intwaro binakekwako ari abarwanyi ba’umutwe wa FDLR .
FARDC ivuga ko muri uyu mukwabu wakorewe mu gace ka Kyeshoro, muri Komini ya Goma , hafashwe abagera kuri 286 barimo abanyarwanda 6.
Muri uyu mukwabu binavugwa ko hafatiwemo imbunda 4 zo mu bwoko bwa AKA 47, Ububiko bw’amasasu(Magazines) 5 ibiyobyabwenge n’ibindi bikoresho gakondo.
Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain uyobora Regiyo ya 34 mu ngabo za Congo FARDC wari uyoboye iki gikorwa yatangaje ko ibikorwa nk’ibi by’imikwabu bizakomeza muri iki gihe igihugu cye by’umwihariko Intara za Kivu ya Ruguru na Iruri zikiri mu bihe bidasanzwe byo kuwanya imitwe yitwaje intwaro(Etat De Siege)