Abasirikare b’u Burundi baherutse kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze kugera mu Mujyi wa Kitshanga wari umaze igihe uri mu maboko ya M23, ikaba iherutse kururekura.
Aba basirikare b’u Burundi bagiye muri Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho bagize itsinda rizwi nka EACRF ry’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru aturuka muri Congo, yemeza ko aba basirikare b’u Burundi boherejwe mu Mujyi wa Kitshanga kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 ndetse no mu gace ka Mweso ndetse no muri Munambiro.
Ibi bice biherutse kurekurwa n’umutwe wa M23 mu rwego rwo kubahiriza ibyo wasabwe, byahise byigabizwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe kimaze iminsi cyariyambaje.
Uwaduhaye amakuru, avuga ko nubwo aba basirikare b’u Burundi bagiye muri ibi bice birimo Umujyi wa Kitshanga, basanze abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba bafatanya, bagihari.
Umutwe wa M23 mu mpera z’iki cyumweru twasoje, washyize hanze itangazo uvuga ko wamaze kurekura ibice byose, ariko ko byahise byigabizwa na FARDC ndetse n’inyeshyamba, mu gihe imyanzuro yavugaga ko bizajya bisigaramo ingabo za EAC.
Byatumye uyu mutwe wa M23 uvuga ko igihe cyose FARDC n’imitwe iyifasha bakora ikosa ryo guhungabanya umutekano w’abaturage bo muri biriya bice, ntacyawubuza kongera kurwana.
RWANDATRIBUNE.COM
Ese abasaba ko M23 yava mubice yafashe bakabona kumvikana na Leta yo ntabwenge igira nonese nimara gusubira mu mashyamba bazaba bacyumvikanye? Njye mbona izo ngabo zibihugu bitandukanye byahagarara mubice M23 yarekuye ariko n’ingabo za Leta zigasubira inyuma kugirango izo ngabo zibone aho zikorera akazi kazo
Ikindi M23 mbona kurwego rwa Politic idasobanura icyo irwanira muburyo bugaragara .
Merc