Abakuru b’Ibihugu ntabwo bagihuriye i Goma Izaba mu ikoranabuhanga
Nyuma y’iminsi inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu by’akarere aribo uRwanda,Burundi,Uganda,Angola,na Repubulika iharanira demokarasi ,itegurwa ikagenda isubikwa noneho byemejwe ko izabera mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe kitazwi.
Ibi bibaye mu gihe igitangazamakuru command1post.com kivugwaho gukorera mu kwaha k’ubutegetsi kwa Uganda cyari cyatangaje na mbere yuko inama isubikwa tariki 13 nzeri 2020 bitewe nuko umutekano wa Perezida Museveni utari wizewe byatumye Leta ya Uganda yasabagaLeta ya Repubulika ya Drmokarasi ya Congo ko ingabo z’igihugu cya Uganda UPDF igenzura ikirere cy’umujyi wa Goma inama yari kuberamo n’ibice biwukikije.
Mu makuru ikigitangaza makuru cyamenye ngo hari amahitamo abiri Republika iharanira demokarasi ya congo yatumije inama yagombagaigakorwa mu buryo bubiri ubwambere hari kwimurira inamaikabera i Kinshasa cyangwa se Uganda ikagenzura ikirere cy’I goma n’utundi duce tuhakikije.”
Ubusabe bwa Uganda ngo ntibwashobotse nyuma yaho impande zatumiwe zananiwe kubyumvikanaho iyi ikaba arimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye inama isubikwa ku munota wanyuma,ikimurirwa kuwa 20 Nzeri
Nyuma y’ikiganiro cyo ku 15 nzeri 2020 Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Marie Tumba Nzeza yari amaze kwakira Ambassaderi wa Uganda James Mbahimba bemeje ko iyi nama yimuriwe ku cyumweru tariki 20 nzeri 2020,ko ndetse na Perezida Museveni azayitabira ntakabuza.
Iby’inama byahinduye isura
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Nzeri 2020 nibwo,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Bwana Marie Tumba Nzeza mu itangazo yasohoye rigenewe abanyamakuru yavuze ko iby’iyi nama byongeye gusubikwa,ikazaba ku buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID19,ubu buryo bukaba bwari busanzwe buri gukoreshwa mu nama mpuzamahanga kuva aho icyo cyorezo cya COVID19 gitangiriye.
Ibi bisobanuye ko buri mukuru w’igihugu azakorera inama mubiro bye mu itangazo Bwana Marie Tumba Nzeza ntiyavuze igihe iyi nama izabera ku buryo bw’ikoranabuhanga,gusa ibinyamakuru byo mu gihugu cya Congo birahwihwisa ko ishobora gusubukurwa mu mezi abiri ari imbere.
Mbere y’uko iyi nama isubikwa buri ruhande rwari rwagaragaje impungenge zarwo aho Umukuru w’igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Paul Kagame yari yagaragaje impungenge za Covid19,mu gihe Uganda yo yari yagaragaje ikibazo cy’umutekano wa Perezida Museveni naho Leta y’uBurundi yo ikavuga ko Perezida wabo Jenerali Evariste Ndayishimiye afite akazi kenshi,ko ahubwo Leta ya Congo Kinshasa yategura ibiganiro bihuza uBurundi na Congo gusa kugirango hatokorwe igitotsi kiri mu mubano w’ibihugu byombi.
Mwizerwa Ally