Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye ikiraka abandi bacanshuro bagera ku 1000 bitezweho guhangana n’Umutwe wa M23 mu minsi ya vuba.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iri mu mujyi wa Goma, avuga ko mu nama yabereye muri Serena Hotel kuwa 13 Kamena 2023, yahuje Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC n’abandi bayobozi bakuriye b’ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , yemeje ko abacashuro bagera ku 1000 bagiye kugera mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kwitegura guhangana na M23.
Muri iyi nama kandi, Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, yavuze ko abo bacashuro bazakora batayo yabo yihariye, izajya irwana aho rukomeye hagamijwe kwisubiza ibice byose Umutwe wa M23 wigaruriye muri teritwari ya Nyiragongo, Rutshuru na Masisi.
Kugeza ubu ariko, itsinda rya mbere ry’aba bacashuro niryo rimaze kugera mu mujyi wa Goma bikaba biteganyijwe ko abandi barahagera mu minsi ya vuba .
Bamwe muri aba bacashuro, bagaragaye mu mujyi wa Goma ku munsi wejo bambaye impuzankano y’Ingabo za Leta ya DR Congo , aho bari kumwe n’Abasirikare ba FARDC basa n’abambariye urugamba.
Aba bacanshuro ,baje muri DR Congo gufasha igisirikare cya Leta kurwanya M23 , mu gihe hari hasanzwe abandi bahamaze igihe bagerageza guhangana na M23 ,ariko ntibabasha kuyihagarika kuko bitabujije uyu mutwe kwigarurira ibindi bice byinshi muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Iya makuru, akomeza avuga ko muri iyi minsi FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Nyatura n’iyindi ihuriye mu kiswe’ Wazalendo” bari kwitegura kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 ,akazi byitezwe ko bazafashwa n’aba bacabshuro bari kwisukiranya mu mujyi wa Goma.
Ibi kandi ,biheruka kwemezwa na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2023, wavuze ko Guverinma ya DR Congo, iri gutegura gahunda zo kongera kubura imirwano no gushoza intambara kuri M23.
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko aho kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi, FARDC iri kohereza abasirikare benshi baturutse mu bice bitandukanye bya DR Congo n’intwaro zikomeye, baza biyongera ku bandi baherereye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko FARDC iri gutegura imitwe yitwaje intwaro izabafasha muri ibyo bitero.
Gusa Maj Willy Ngoma, yongeyeho ko M23 yiteguye guhangana n’uwari wese uzayigabaho igitero ndetse ifite ubushobozi bwo kwirwanaho kinyamwuga nk’uko isanzwe ibigenza.
Claude HATEGEKIMNA
Rwandatrribune.com
Biryoha cyane kurasa abazungu! M23 aba izabarasira mu mashyamba batazi ibamarire kdi Kongo iazahombera niba buri mucanshuro imwishyura 5400$ kukwezi ku gihugu gifite abaturage bakennye bivuze ko amabuye ya congo azafatirwa imyaka nímyaka kdi aba bacanshuro ntabwo batsinsura M23 bababihemukiye akaza kaba karangiye babura ikiraka.