Kuwa gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2021 itsinda ry’abakozi ba CMI riyobowe na Maj. Nelson Kyatuka ryataye muri yombi abanyarwanda babiri basanzwe bakorera ubucuruzi mu murwa mukuru wa Uganga[Kampala]
Aba banyarwanda 2 batawe muri yombi na CMI kuwa gatanu ni Munyurangabo Renatus wari usanzwe akora ubucuruzi bwa Resitora n’akabare[Bar Resto] mu gace ka Kansanga na Mugisha Gahungu Shadrack wari umuyobozi(Manager) wa Pyramid Restaurant and bar ya Munyurangabo.
Amakuru yatanzwe n’umutangabuhamya wavuganye na Virunga Post dukesha iyi nkuru akaba n’umukozi ushinzwe umutekano w’akabari ka Pyiramid yavuze ko ubwo CMI yazaga gufata abakoresha be itabanje kwerekana ibyangombwa bigaragaza ibyaha abo banyarwanda bafungiwe, aho bikekako byakozwe ku itegeko rya Maj. Gen. Abel Kandiho uyobora uru rwego usanzwe azwiho urwango rukabije afitiye Abanyarwanda.
Mu minsi ine 4 ishize nabwo undi Munyarwanda witwa Napoleon Rebero wakoreraga mu murwa mukuru Kampala yaburiwe irengero aho yajyanywe n’uru rwego rushinzwe iperereza mu ngabo za Uganda CMI , bigakekwa ko afungiye ahantu hatazwi cyangwa yaba yarishwe.
CMI ishinja abo batawe muri yombi kuba intasi z’u Rwanda ibirego bihura n’ibyo bashinja amagana y’abanyarwanda bafunga mu buryo butemewe nn’amategeko . CMI ifatwa nk’urwego rwihariye mu ngabo za Uganda rushinzwe ubufatanye hagati ya Guverinma ya Museveni n’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa rirajwe ishinga no guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu ntambara.