Ingabo za Israel zarashinjwa kurasa ku nyubako yari yateraniyemo abantu bo mu muryango umwe biteguraga gufata ifunguro ry’umugoroba w’igisibo cya Ramadan rizwi nk’ifutari, 36 muri bo bahasiga ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gace ka Nuseirat ku munsi w’ejo kuwa 15 Werurwe 2024, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bibitangaza.
Umusore w’imyaka 19 warokotse iki gitero witwa Mohammed al-Tabatibi, yeretse umunyamakuru imirambo y’abo mu muryango we, baguye muri iki gitero agira ati “Uyu ni Mama, uyu ni Papa, uyu ni masenge, aba ni abavandimwe banjye bose baguye muri iki gitero”.
Tabatibi yakomeje agira ati “Barashe inzu ubwo twari tuyirimo, Ubwo Mama na Masenge bateguraga ifunguro rya Suhoor. Bose barishwe.”
Uyu musore yavuze kandi ko umubare w’abo mu muryango we bapfuye ushobora kwiyongera, kuko hari abataraboneka bitewe n’uko habuze imashini zo kubakura muri iyi nzu yasenyutse.
Yagize Ati “Twabakuyemo dukoresheje amaboko yacu. Twazanye ibitiyo n’inyundo ariko ntacyo byatanze. Reba uko hasenyutse mbese ibintu byose byagiye hasi.”
Ibi biro ntaramakuru byasobanuye kandi ko hatabonetse imifuka yabugenewe ihagije yo gushyiramo imirambo, bityo ko byabaye ngombwa ko imwe muri yo mirambo itwikirizwa imyambaro yera.
Imibare imaze gushyirwa ahagaragara, igaragaza ko muri Gaza hamaze kubarurwa abantu abarenga ibihumbi 31.553 bamaze kwicwa.