Abapolisi batatu n’umusekirite 1 , nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu gitero cyagabwe kuri Ambasade y’Abafaransa iri i Dar Es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu nkuko byemejwe na Perezida Samia Hassan Suluhu.
Perezida Samia Suluhu yanditse ku rubuga rwa Twitter yihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iki gitero ndetse anemeza ko mu gace kabereyemo iki gitero ibintu byagarutse ku murongo nkuko byari bisanzwe.
Yagize ati” Ndihanganisha imiryango y’abapolisi batatu na Polisi muri rusange n’ umuryango w’ushinzwe umutekano wakoreraga ikigo SGA baburiye ubuzima mu gitero cyagabwe mu gace ka Salenda ko mu murwa mukuru w’ubukungu Dar ES Salaam .
Usibye aba bane baguye muri iki gitero, bivugwa ko abandi 6 bakomerekeye muri iki gitero.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania IGP Simon Sirro mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu yavuze ko bamaze gutahura abagabye iki gitero gusa ngo impamvu bakigabye yo ikaba itaramenyekana .
Bivugwa ko iki gitero cyagabwe muri Tanzania cyaba gifitanye isano n’igikorwa Tanzania iheruka gukora cyo kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado gufasha iz’iki gihugu guhashya umutwe w’intagondwa wiyita Al Shabaab ugendera ku mahame akaze ya Islam.
Mu mashusho akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga , agaragaza hafi y’amarembo ya Ambasade y’u Bufaransa muri Tanzania , abantu bahagaze hanze hanumvikana urusaku rukomeye rw’amasasu y’imbunda nto.
Kugeza ubu Ubufaransa ntiburagira icyo butangaza kuri Iki binakekwako cyari kigabwe ku nyubako ikorerwamo na Ambasaderi w’iki gihugu.
Ildephonse Dusabe