Abantu 5 bishwe abandi benshi bajyanwa bujyago mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 mu gitero cyagabwe n’umutwe wa ADF muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko usibye aba bishwe n’abashimuswe hanatwitswe igice kimwe cy’ibitaro nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ingabo muri Beni, Capt Anthony Mualushayi.
Yagize ati” Abarwanyi ba ADF bateye ibitaro bagamije kwiba imiti n’ibindi bikoresho byo kwa Muganga, bamaze kwiba ibyo bashakaga bashise batwika igice kimwe cy’ibitaro banica abasivili 5.”
Bivugwa ko kuva saa kumi n’igice z’igitondo kugeza saa Mbili z’amanwa , ingabo za Congo zari zihanganye n’aba barwanyi bagabye iki gitero ku buryo zivuga ko zishe abarwanyi 7 muri aba bagabye igitero mu ivuriro riherereye mu gace ka Kisunga muri mujyi wa Butembo.
Mu bantu bashimuswe bivugwa ko harimo abaforomo 2, n’undi mubare utaramenyekana w’abarwaza , bivugwa ko bajyanwe bikorejwe bimwe mubyo bari basahuye nkuko bitangazwa na Roger Wangeve uyobora Sosiyete Sivili i Kisunga.
Abatuye agace ka Kisunga bakomeje guhunga ibitero bya ADF , mu gihe yo ikomeje kugaba ibitero ahanini byibasira amavuriro n’ibitaro bashakamo imiti.
Umutwe wa ADF ugizwe ahanini n’abarwanyi biganjemo aba Islam barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda. Uyu mutwe wageze mu burasirazuba bwa Congo mu mwaka 1995.
Mu mwaka 2019 Reta zunze Ubumwe za Amerika zashyize ADF ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba . Ibi byabaye nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiranye n’umutwe wa Leta ya Ki Islam( Islam States).
Umutwe wa ADF ufite ibirindiro bikuru muri Ituri , gusa ukunze kwibasira bimwe mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ibice by’uburengerazuba bw’iyi ntara bihana imbibi na Ituri.
M7 arabamaze. Kuli hadakorwa iperereza ku miterere ya ADF