Abantu barindwi bo mu bwoko bw’Ababembe bo mu gace ka Kabeluka mu misozi ya Teritware ya Mwenga, ni bo bishwe barashwe n’abo bivugwa kwari Red-Tabara mu gihe Chef w’uwo muhana we yafashwe amatekwa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Urusisiro rwa Kabeluka uherereye muri Grupema ya Basimunyaka, ahazwi nka Itombwe Forêt, muri Teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko aba baturage bo mu bwoko bw’Ababembe bishwe bazira ko baranze ibice abarwanyi ba Red Tabara baherereyemo maze bakagabwaho ibitero n’abasirikariba FARDC bari kumwe n’ Abarundi.
Ni mu gihe abarwanyi bo muri uyu mutwe wa Red-Tabara bamaze igihe bahigwa bukware n’ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC zisanzwe zikorana n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC.
Mu Cyumweru gishize habaye imirwano ikaze yo kwirukana aba barwanyi muri Mibunda, aho bari barahungiye bava i Lulenge nyuma y’uko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka habaye gusubiranamo hagati y’uyu mutwe wa Red-Tabara n’abarwanyi ba Maï Maï bari bamaranye imyaka irenga itanu bafatanya mu gusenyera Abanyamulenge.
Iyi mirwano byarangiye isenyaguye ibirindiro byose by’uyu mutwe byari mu bice byo mu Mibunda, ndetse aba barwanyi baza guhungira mw’ishyamba rya Rungurungu riherereye mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwaka gace ka Mibunda ko muri Teritware ya Mwenga.
Sibyo gusa, kuko nyuma y’uko aba barwanyi bishe abo basivile 7 bakajyana na Chef w’ urwo rusisiro rwa Kabeluka amatekwa, ingabo z’u Burundi kubufatanye n’ingabo za RDC bagabye igitero gikaze ku nyeshamba za Red-Tabara.
Amakuru avuga ko kumunsi w’ejo hashize muri ibyo bice hiriwe imirwano ikomeye aho yatangiye isaha z’igitondo igeza isaha z’umugoroba wajoro.
Kimweho nubwo bivugwa ko imirwano ikaze, ariko ku mpande zombi kumenya abapfuye cyangwa abakomeretse biracyagoye kuko barwanira mu mashyamba.
Kugeza ubu impande zombi ziracyarebana ayingwe. Uruhande rwa Red-Tabara ruri mw’ishyamba rwagati rya Rungurungu naho ingabo z’u Burundi na FARDC bari mu nkengero ziryo shyamba ku misozi irihanamiye.
Rwandatribune.com