Abaturage bari barashimushwe n’inyeshyamba za ADF, barenga 90, mu gace ka Ndalya, mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, barekuwe basubira mu miryango yabo k’ubufatanye bw’ingabo za Uganda n’iza FARDC
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru RFI, cyatangaje ko aba bantu babashije kuva mu maboko y’inyeshamba zo mu mutwe wa ADF, kubera ibitero bikomeye, izi Nyeshamba zari zigize igihe zigabwaho by’ingabo zihuriwe ku izina rya Shujaa (Ingabo za Uganda n’iza DRC).bituma aba baturage bari barashimuswe barekurwa.
Iki kinyamakuru cyakomeje,gitangaza ko, aba bantu bari bamaze igihe kirenga amezi atandatu(6) barafashwe matekwa na ziriya Nyeshamba za ADF. Bakaba baraje gucika izi Nyeshamba nyuma y’uko biriya bitero by’ingabo za UPDF na FARDC byari byaremereye ziriya nyeshamba.
Ibi bitero bimaze igihe binavugwa ko bimaze gusenya ibirindiro byinshi by’inyeshamba za ADF mu bice byo muri Ituri.
Aba baturage bari barimo abagore, abagabo ndetse n’abana.
Uwineza Adeline