Muri iyi minsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari imirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Leta n’abancashuro bazo abanyaburayi bari gutegura uburyo bazahungisha abakomoka mubihugu by’Uburayi mu gihe intambara yaba ikajije umurego.
Ibi bisa neza nibyabaye mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ubwo Abanyaburayi babonaga imivo y’amaraso itemba bagatangira guhungisha bene wabo bari mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara mu masezerano ari hagati y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi na Congo Brazzaville ,iki gihugu cyemeye gufasha abakomoka mu bihugu bigize uwo muryango guhunga igihe cyose ibintu byaba bibaye bibi muri Congo Kinshansa.
Abakurikiranira hafi iby’umutekano wa Congo Kinshansa bavuga ko isaha ku isaha ibintu bishobora kuba bibi kubera umutekano mucyeya ushobora guterwa n’imitwe yifatanyije n’ingabo za Leta ya Tshisekedi mu kurwanya umutwe wa M23 ndetse ko hashobora no kuba ubwicanyi mu gihe cy’amatora y’abadepite nay’umukuru w’igihugu azaba kuwa 20 ukuboza 2023.
Abasesenguzi batandukanye banenga iyi migiririre y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yo gutegura uburyo bwo guhungisha abakomoka mu bihugu bigize uwo muryango aho gutegura uburyo bwo kunga no guhuza Abanye congo bafitanye ibibabazo ngo bashake umuti wabyo ,amahoro n’umutekano urambye byngere kugaruka.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com