Abanyamulenge muri Uvira Barahunga Ibitero bya Mai Mai na Red Tabara,FARDC na Mai mi Ilungu bagashinja Col Makanika na Col Sematama kuba nyirabayazana w’iyo ntambara
Buditito Rugwegwe, umuyobozi wa localite ya Kahololo avuga ko gusenyuka kw’imihana yabo irenga 13 harimo akagambane ka Leta ya Congo kuko bayitabaje ntiyabatabara kuva Mai Mai na Red Tabara zabagabaho ibitero kuva mu kwezi kwa Werurwe no kugeza uyu munsi.
Umuvugizi wa Mai Mai Ilungu, Bulizi Aimable avuga ko nta ntambara yo gusenyera abaturage bo mu Rurambo bakoze ahubwo ko intego yabo ari kurwanya imitwe yitwaje ibintwaro ikorera mu Rurambo harimo Colonel Makanika na Colonel Charles Sematama.
Umwe mu baturage ba Kahololo waganiriye n’Ijwi rya America yavuzeko Mai Mai yabateye yica abagore n’abana.
Yagize ati “Nahunze mvuye kuri Kahundwe, amazu barayatwitse nta kantu mfite nambara, baduteye tutabizi mu rukerera, ariko abaduteye ni ba Mai Mai, na Red Itabara, bafashe abakobwa bacu barabatemagura, batema n’abasaba nta we ukiriho.”
Buditito Rugwegwe avuga ko mu Karere barimo hari ingabo ariko ngo nta musirikare n’umwe wigeze aza gutabara abaturage.
Undi muturage wahungiye ahitwa mu Bijojwe yemeza ko hari abavandimwe be babuze bari mu nzira. Naho Umunyamakuru w’Ijwi rya America avuga ko hari abana bapfiriye mu nzira bishwe n’inzara,Abafurero n’Abanyindo na bo batuye hariya ngo barahunze.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieudonne Kasereka yemeje aya makuru avuga ko ingabo za FARDC zagiye guhoshya icyo yise isubiranamo ry’amoko ariko yashinje Umutwe wa Twirwaneho Uyobowe na Col.Rukunda Makanika ko ariwo nyirabayazana w’ibyo bibazo.
Mwizerwa Ally