Abanye congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gutabaza kubera ipfu zitandukanye n’ubugome bagirirwa n’inyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo. Ni ipfu bivugwa ko zibasira abatuye i Mulenge by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi bisakujwe nyuma y’urupfu rwa Karaha Karumbuza wishwe arashwe n’izi nyeshyamba za Wazalendo.uyu mugabo yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 09 Kanama rishyira kuwa 10 ,ahagana mu masasaba z’ijoro, yicwa n’inyeshyamba zisanzwe zikorana n’ingabo za Leta.
Ibi byabereye i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, Nyuma y’uko uyu Karumbuza arashwe abaturage batabaye bamujyana kwa Muganga ariko biranga biba iby’ubusa akigera mu bitaro byo mu mujyi wa Kalemie yahise apfa.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike undi Munyamulenge , yiciwe mur’ibi bice bya Kalemie nawe yishwe arasiwe ku birometero 80 uvuye mu mujyi wa Kalemie, nimugihe aba Wazalendo bo mubwoko bw’aba Twa, basanze aragiye Inka ze maze bamwica bamurashe.
Karumbuza, yari umugabo uri mukigero cyimyaka 60 irenga, akaba yari afite Inka aragiriye i Kalemie akaba avuka mu Minembwe ahazwi nko mumisozi miremire y’Imulenge mugace ko Kurunundu.
Mu makuru Minembwe Capital News, yahawe nuko uyu mugabo yarashwe saa Saba z’ijoro araswa na Wazalendo bo mu bwoko bw’Abatwa.