Umutwe wo kwirwanaho kw’abasivile Twirwaneho wamaganye ibitero bikomeye byakozwe n’abayobozi b’Uburundi na Congo, byibasiye abaturage b’Abatutsi / Banyamulenge i Mwenga, Fizi na Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, muri Congo (RDC).
Mu itangazo bashyize hanze bavuze ko twirwaneho yabonye amakuru ko umusirikare mukuru w’ingabo z’u Burundi FDNB yahamagawe i Bujumbura kugira ngo ahabwe amabwiriza aheruka yerekeranye n’ibikorwa bya gisirikare byibasiye abaturage bo mu bwoko bw’a Banyamulenge hagamijwe kuburandura burundu.
Ingabo z’u Burundi FDNB n’imbonerakure zashyizwe muri Kivu y’epfo kuva mu mpera za 2022 kubera amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati ya Perezida wa Congo Tshisekedi na Perezida w’u Burundi Ndayishimiye, hagamijwe gukurikirana inyeshyamba z’ababurundi za Red Tabara, ariko ntabwo bashoboye gusenya Red-Tabara, nayo ikomeje kubabaza Abanyamulenge.