Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga koIgiririkare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC n’icyuburundi FNDB bemeranyije ko bagiye gufatanya n’imitwe ya Mai Mai kugirango brwanye bivuye inyuma Umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Twirwaneho.
Ubutumwa bwa Sosiyete Sivile ivugira Abanyamulenge izwi nka “ le Noyau de Minembwe” Bwashizweho umukono n’Umuyobozi wayo Ruvuzangabo Rubibi kuwa 13 Mutarama 2023, buvuga ko muri Kivu y’Amajyepfomu gace ka Madegu haheruka kuba inama yari yataeguwe na FARDC, FNDB ho batumye itsinda rihagarariye Abanyamulenge muri ako gace, maze bamenyeshwa ko hafashwe icyemezo cy’uko hagiye kubaho ubufatanye bwa FARDC na FNDB bakarwanya Umutwe wabo wa Twirwaneho.
Iri tsinda ry’Abanyamulenge, ngo ryabajije Abofisiye ba FARDC bari bitabiriye iyo nama, impamavu bahisemo kurwanya Twirwaneho yonyine kandi hari indi mitwe myinshi ya Mai Mai ibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo, maze babasubiza bagira bati:
” hari imitwe dufitanye ubufatanye yemeye gukorana natwe, iyo ntabwo twayirwanya” .
Abanyamulenge , ngo bongeye kubaza izo ngabo za FARDC na FNDB niba bakwemera ko Umutwe wa Twirwaneho nawo wakorana nabo , maze uwari uhagarariye ingabo z’Uburundi asubiza agira ati:”ntabwo aritwe dufata icyo cyemezo, ni FARDC”
Sosiye Sivile “le Noyau de Minembwe”,akomeza avuga ko ku munsi ukurikiyeho tariki ya 12 Mutarama 2023 ,col Rugabisha wa FARDC yaje kumenyesha Abanyamulenge batuye muri ako gace, ko igihe cyo kugaba ibitero ku mutwe wabo wa Twirwaneho kiri bugufi ndetse yongeraho ko ari icyemezo cyafatiwe i Bukuru.
Yakomeje ababwira ko hari Abasirikare benshi ba FARDC bagiye kuva mu gace ka Kilembwe na Lulimba kugirango bihuze n’Abiminembwe mu rwego rwo gutangiza opersiyo yo kurwanya umutwe wa Twirwaneho, bongeraho ko batazatera imitwe ya Mai Mai kuko bafitanye imikoranire.
Abanyamulenge batuye muri ako gace bavuga ko bakomeje gutangazwa cyane n’uburyo FARDC ifatanyije na FNDB bari bahisemo gukorana n’imitwe ya Mai Mai isanzwe ibanga urunuka ,kugirango babarwanye mu gihe iyo mitwe ya Mai Mai ariyo isanzwe ibibasira.
Bongera ho ko ubuyobozi bw’imitwe ya Mai Mai, nabwo bwahise bufatiraho butangira gukusanya abarwanyi benshi bababwirako babonye amahirwe yo gusenya Minembwe yose icyarimwe.
Andi makuru, avuga ko kuva icyo gihe mu gace ka Kabingo hari kugaragara urujya n’uruza rw’Abarwanyi b’imitwe ya Mai Mai bari mu myiteguro yo kugaba ibitero ku Banyamulenge mu gace ka Bikarakara kandi ko iki gitero cyateguwe neza na FARDC.
Ubu Sosiyete Sivivile “le Noyau de Minembwe” ikomeje gutabaza ivuga ko muri Kivu y’Amajyepfo hari gutegurwa Jenoside igomba gukorerwa Abanyamulenge ndetse ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994, nta somo ryasigiye Abanyekongo kuko bishobora kwisubiramo i Minembwe.