Abanye congo bo mu bwoko bw’Abanyamurenge baramaganira kure iby’ifungwa rya Dr Lazare Sebitereko bavuga ko afunzwe binyuranije n’amategeko.
Uyu Dr Lazare ngo yafashwe n’inzego z’umutekano zo muri DRC nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.
Umwe mu bo mu muryango we utifuje gutangazwa amazina yamenyesheje itangazamakuru ko Sebitereko yafatiwe i Uvira kuwa kane w’icyumweru gishize akajya gufungirwa i Bukavu, nyuma akajyanwa i Kinshasa afunzwe n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare.
Uyu avuga ko kuva yafungwa nta muntu wo mu muryango we urahabwa amakuru y’uko amerewe, aho afungiye cyangwa se ibyaha aregwa.
Kugeza ubu ntibizwi neza ibyaha Sebitereko aregwa, ariko biravugwa ko ngo yaba ari kuzira inyeshyamba za M23.icyakora ubutegetsi bwa DRC hamwe n’inzego z’umutekano ntacyo bari batangaza kuri iyi ngingo.
Ubusanzwe Dr Sebitereko yari atuye iwabo muri Kivu y’amajyepfo hafi yaho akorera ibikorwa bye bya buri munsi, i Minembwe. afatwa n’Abanyamulenge nk’umwe mu bantu bize cyane, kandi bafite ibikorwa bifasha benshi iwabo.
Yavuzweho iki na raporo y’inzobere za ONU?
Sebitereko ni umwalimu wa kaminuza ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri théologie, azwi cyane kuba yarashinze akaba n’umuyobozi wa kaminuza izwi nka UEMI (Université Eben Ezer de Minembwe).
Azwi kandi nk’umwe mu bavuga rikumvikana mu muryango mugari w’Abanyamulenge, yari mu batumiwe mu biganiro by’amahoro i Nairobi muri Kenya by’umuhuza Uhuru Kenyatta mu mpera z’umwaka ushize.
Mu kwezi gushize raporo y’inzobere za ONU yavuze ko Dr. Lazare Sebitereko “yayoboye ubukangurambaga ku Banyamulenge baba i Nairobi ngo batere inkunga umutwe wa M23 anashishikariza urubyiruko rw’Abanyamulenge kujya mu nyeshyamba za Twirwaneho”.
Igice cy’iyi raporo kivuga ibi ni ikivuga ku mikoranire ya Twirwaneho na M23 aho izo nzobere zivuga ko abantu benshi bagize uruhare mu guhuza iyi mitwe yombi ngo ikorane.
Nyuma y’iyi raporo, Sebitereko yasohoye itangazo avuga ko igihe yari i Nairobi atigeze ahura n’urubyiruko rw’Abanyamulenge ngo arushishikarize kujya muri Twirwaneho cyangwa gufasha M23, avuga ko izo nzobere za ONU zagushijwe mu makosa n’abazihaye amakuru aziyobya agamije kwanduza izina rye no gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Dr Lazare siwe wambere ufunzwe azira M23 kuva intambara yongeye kubura mu mpera za 2021.