Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2022 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko abanyarwanda bose bakomeza kwambara agapfukamunwa neza mu gihe bagiye ahahurirwa n’abantu bneshi.
Iyi nama kandi yashyizeho ba Ambasaderi babiri bashya aho François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar yoherejwe mu Bufaransa agasimburwa na Igor Marara.
Iyi nama yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.
Mu bayobozi bahawe imyanya, harimo François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar. Yahinduriwe imirimo yoherezwa mu Bufaransa asimbuye François Xavier Ngarambe.
Undi wahawe umwanya ni Igor Marara wari usanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada wagizwe Ambasaderi warwo muri Qatar.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje ba Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Muri bo harimo Wang Xuekun wemerewe guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.