Umuryango w’abantu batanu bari bamaze imyaka igera muri itatu batuye mu gihugu cya Uganda basanzwe ku mupaka n’inkeragutabara bavuga ko bashaka kugera mu Rwanda kuko batari bazi icyerekezo barimo kubwo kuyoborwa nabi n’uwo bahuriye mu nzira bahunga ihohoterwa bagaragarijwe mu gihe bari bamaze batuye muri icyo gihugu.
Iradukunda Emelance ni umubyeyi w’abana batatu avuga ko we n’umugabo we babonye bambuwe ibuntu byose bafite bafata umwanzuro wo gutaha mu gihugu cyabo ariko akavuga ko ibyo bahuriye nabyo mu nzira ari agahomamunwa.

N’amarira menshi yagize ati “Twagiye muri Uganda muri 2017 tujyanyweyo n’umuntu avugako agiye kuduha akazi ariko tugezeyo siko byagemze kuko ntako yaduhaye ahubwo yahise adutererana natwe dutangira kwikorera ibiraka duhinga gusa ikibabaje iyo uri umunyarwanda ntabwo uhinga ngo usarure kuko abanyoro aribo babyisarurira bakatubwira ngo tuzasubire guhinga iwacu mbese bakadukandamiza kuburyo ntacyo wageraho tubonye ntacyo tuzageraho rero duhitamo gutaha”
Akomeza avuga ko mu gutaha bacujwe ibintu byose bari bafite aho babambuye n’amafranga bari bagurishije umurima bari bafite bakabambura n’ibyangombwa byose.
Manishimwe Elias nawe ati “Batwatse amafaranga yose twari dufute badutegeka ko dutumizaho n’ayandi kuko twari dufite imutwaro 60 barayitwara yose turongera turahamagara baduha Indi 10 haza umupolice wa Uganda arayanga avuga ayo atayemera bagomba kuyongera tutayongera bakatwica ndongera niyambaza inshuti nari nasizeyo baramfasha banyoherereza andi imitwaro itatu nayo turayabaha bahita baduta aho baragenda natwe tubona inkeragutabara ndetse n’abasikare b’u Rwanda bahita badufata baratuzana.”
Aba banyarwanda bavuga ko hari amakurumpuha abwirwa abanyarwanda bamaze igihe baba muri Uganda avuga ko umuntu wese wambutse umupaka bahita bamurasa Kandi ko mu Rwanda nta mutekano uhari nabi bazabica.
Aba Kandi bavuga ko iwabo aho bari batuye ari Kayonza mu murenge wa Rwinkavu naho aho bari batuye muri Uganda ari muri Bungoro mu karere ka Gakumiro.
UWIMANA Joselyne