Igisirikare cya Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko mu mutwe wa ADF harimo n’abakomoka mu gihugu cya Tanzaniya nyuma y’igitero cyahitanye umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Capiteni Anthony Mualushayi umuvugizi wa Operasiyo sokola 1, yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2023,Igisirikare cya Repubuliaka Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC gifatanyije n’icya Uganda UPDF mu kiswe”Operasiyo Shuja”, bishe umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa ADF.
ufite inkomoko muri Tanzania ku mugezi wa Taliya uherereye mu Kibaya cya Mwalika ho muri teritwari ya Beni.
Ni umwe mu bayobozi bakomeye ba ADF witwa Amri Abdi Shakur ufite inkomoko muri Tanzaniya wicanywe n’Umugore we akaba yari komanda wa ADF mu gace ka Mwalika ndetse akaba n’umuganga ukomeye muri uwo mutwe, washizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwa DR Congo.
Capitaine Anthony Mualushayi, yakomeje avuga muri iyi operastion yo kwica uyu muyobozi wa ADF ukomoka muri Tanzaniya, banamusanganye imbunda zo mu bwoko bwa AK 47 zigera kuri eshatu n’ibindi bikoresho bya gisirikare bitandukanye bitigeze bitangazwa.
N’ubwo biziwi ko urwanya Ubutegetsi bwa Uganda ,Umutwe wa ADF uvugwaho kuba ugizwe n’Abarwanyi baturuka mu bihugu bitandukanye, cyane cyane ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com