Abaturage bimuwe n’intambara imaze igihe ibica bigacika mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko Kivu y’amajyaruguru, bakaba barahungiye mu nkambi ya Bushagala iherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, baratabaza nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga byibasiye, iyi nkambi bikabasiga iheruheru.
Aba baturage bavuga ko amashitingi yabo yagiye kubera umuyaga,ndetse n’ibiti bimwe bikaba byaraguye ku mahema amwe n’amwe akangirika bikomeye.
Iyi mbvura yaguye kuwa 14 Nzeri muri aka gace ka Nyiragongo, yatumwe abaturage bangera gusakuza basaba LEta ko yakora ibishoboka byose ku gira ngo amahoro agaruke mu bice baturutse mo, kugira ngo bisubirire mu ngo zabo ndetse bakomeze ubuzima busanzwe nk’abandi baturage bose.
Imiryango muyinshi idafite aho ikinga imisaya Yasabye kandi ubufasha bwihutirwa kugira ngo barebe ko ubuzima bwagaruka dore ko abana bashobora gutangira guhura n’ingaruka zo guhura n’imbeho nyinshi kubera kuba hanze.
Umwe mu bayobozi b’iyi nkambi atabaza yagize ati “Ndasaba imiryango itegamiye kuri Leta, itabara imbabare na Guverinoma yacu gukurikirana uko ibintu byifashe no gutabara abimuwe n’intambara bari mu nkambi ya Bushagala, kuko bamerewe nabi cyane.
Uyu muyobozi akomeza asaba ko nibura baba bahawe ibiryamirwa n’amahema hanyuma n’ibiribwa, mu gihe amahoro ataragaruka mu bice baje baturukamo. Yaboneyeho kandi gusaba Leta gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke vuba.