Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023 mu mujyi wa Goma, hazindukiye imyigaragambyo igamije kwamagana Umutwe wa M23 watangiye kwigarurira bimwe mu bice bigize Teritwari ya Masisi.
Muri iyi myigaragambyo Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo Abanyamulenge, batangiye kwibasirwa aho bari guhohoterwa n’insoresore zibashinja ko ari Abatutsi kandi ko bafite aho bahuriye n’Umutwe wa M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma ,avuga ko ubu Abanyecongo bose bo mu bwoko bw’Abatutsi bihishe munsi y’ibitanda mu mazu yabo, batinya gusohoka kugirango baticwa n’abari kubahiga.
Urusengero rw’abanyamulenge ruhereye mu gace ka Nyabushongo mu mujyi wa Goma, rwasenywe n’abigaragambya ndetse n’ibikoresho byose byari birurimo birasahurwa ibindi birangizwa.
Kugeza ubu kandi, amaduka n’ibikorwa by’abanyecongo mu mujyi wa Goma byasahuwe ibindi birangizwa.
Ubu, Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi ntiborohewe mu mujyi wa Goma mu gihe ababyiboneye n’amaso bimeza ko hashingiwe k’ubukana abigaragambya bafite ,Abatusi bashobora gukorerwa igisa na Jenoside igihe icyaricyo cyose.