Abanyekongo bari babukereye bagiye kwamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basobanuriwe ko impamvu yatumye baza kwigaragambya ari ibinyoma, basubirayo bacururutse.
Abanyekongo bashinja ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gufatanya n’umutwe wa M23 ndetse bakavuga ko ntacyo ziri gukora kuko zitarashe kuri uyu mutwe.
Ibi ariko bituruka kuri bamwe mu banyapolitiki bo muri iki Gihugu bajya mu matwi abaturage bakabumvisha ibi binyoma ndetse bakabasaba kujya kwigaragambya bamagana izi ngabo zirimo izaturutse muri Kenya, muri Uganda, mu Burundi no muri Sudani y’Epfo.
Hari abanyekongo babucyereye bajya kwamagana izi ngabo, ariko bagezeyo, zibaha ukuri kunyuranye n’ibyo bapakiwemo n’abanyapolitiki bo mu Gihugu cyabo, zibereka ko nta mikoranire bafitanye na M23 ndetse ko ubutumwa bwazizanye butari bugamije guhita bagaba ibitero kuri M23.
Aba banyekongo bigabye muri Goma boherejwe na sosiyete sivile nyuma yuko ibabwiye ko izi ngabo za EAC ndetse na MONUSCO ntacyo babamariye, ngo bajye kubamagana.
Aba banyekongo bahise babyumva, basubirayo bajyanye ukuri ahubwo bagenda bijunditse abo banyapolitiki bari bababwiye ibinyoma.
Umwuka mubi muri Congo wenyegezwa na bamwe mu banyapolitiki ari na bo babiba urwango bakoresheje imbwirwaruhame zuzuye amacakubiri.
RWANDATRIBUNE.COM