Abacuruzi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basanzwe bagemura ibikomoka kuri Peterori mu gihugu cy’ u Burundi bararira ayo kwarika nyuma y’uko Igipolisi cyaho kibamburiye amajerekani menshi atabarika ya lisansi.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ishirahamwe ry’abacuruzi b’abanyekongo bacururiza ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu cy’ u Burundi OLUCOM, Jean Nduwimana, aho ashinja igipolisi cy’u Burundi kunyaga abacuruzi ba Banye-kongo lisansi barimo bacuruza
Nkuko bitangazwa na Jean Nduwimana umuvugizi wa OLUCOM, yavuze ko Abanyekongo bambuwe lisansi bari basanzwe bagemura muri zone Gatumba, kandi avuga ko bambuwe amajerekani ibihumbi bine n’amagana atanu ya lisansi.
Akaba yasabye leta y’u Burundi guha agaciro Abanyekongo ngo kuko haribyo bafasha iki gihugu, kandi ko iyi leta ikwiye kureka aba Banye-kongo bagakomeza gushora imari yabo mu Burundi cyane bagemura ibikomoka kuri Peteroli byabaye ingume muri iki gihugu cy’u Burundi.
Nduwimana akavuga ko leta y’u Burundi yari kwiriye ahubwo gufata neza aba Banye-kongo bacururiza muri iki gihugu, ngo kuko u Burundi busanzwe bufite ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peterili bumaranye imyaka ibiri.
Agashimangira kandi ko abanye-kongo ari abaturanyi bityo ko u Burundi bugomba kutabanyaga ibyabo ahubwo bakagombye kubafata neza kandi bagakorana neza.
Ababacuruzi b’a Banye-kongo bavuga ko bambuwe ibicuruzwa byabo kuwa Kane w’iki Cyumweru dusoje, bagahamya ko babyambuwe n’abapolisi b’u Burundi bakorera mu gace ka Gatumba.
Aho bahamya neza ko bambuwe amabido 4,500 ya lisansi kandi ko bari baje kuyacuruza ariko ari no mu buryo bwo gufasha Abarundi basanzwe bafite ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli.
Ibyo bibaye mu gihe mu Burundi imyaka igiye kuba itatu ikibazocy’ibikomoka kuri Peterori cyarabaye agaterera-nzamba, ahokugeza na nubu kitarabonerwa umuti.
Rwandatribune.com