Muri raporo yashyizwe ahagaragara ku wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2021, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wagaragaje impungenge z’uko ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo( DRC) byakomeje gutera ubwoba.
Nk’uko imibare yabo ibigaragaza, abantu bagera kuri miliyoni 5.5 bari barimuwe kandi mu Gushyingo 2020, abantu bagera ku 930.000 bari bamaze kwandikwa nk’impunzi mu bihugu bigera kuri 20.
Iyi Raporo ivuga ko ihohoterwa rikabije ryakorewe muri Ituri, aho imitwe yitwara gisirikare ya Lendu yishe abaturage babarirwa mu magana, abenshi bakomoka mu muryango wa Hema, kandi igahatira ibihumbi amagana guhunga ingo zabo.
Hagati y’Ukwakira 2019 na Kamena 2020, ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro itegamiye kuri Leta bishe byibuze abasivili 1300 mu makimbirane atandukanye, bashimuswe kugira ngo batabare abandi barenga 570 bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
I Beni mu majyaruguru ya Kivu hakomeje kuba intandaro y’urugomo rwahitanye abaturage 645 bishwe mu bitero birenga 165 byakozwe n’imitwe itandukanye.
Nkundiye Eric Bertrand