Kuri uyu wa 14 Nzeri abapolisi 228 basoje imyitozo bakoreraga I Muyange mu karere ka Bugesera, iyi myitozo bari bayimazemo amezi icyenda.
Iyi myitozo yibanze ku bikorwa byihariye bya polisi, yaberaga mu kigo gitangirwamo, amahugurwa yo kurwanya iterabwoba.
Iyi myitozo yitabiriwe n’Abapolisi 228, bose bakaba barihuguye ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi bukorerwa aho rukomeye.
Iyi myitozo irimo nko kugendera ku migozi , gusimbuka inkuta ndende, gusimbuka umuriro, kumanukira mu mitaka mu gihe indege igenda,n’ibindi .
Ibyinshi mu byo bigiye aha hantu babanje kubyerekana mu birori byo gusoza iyi myitozo, mu karasisi ndetse n’imyiyerekano ihambaye beretse abari bitabiriye uyu muhango.
Ni amahugurwa yasojwe na Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana, wari umunshyitsi mu kluru muri ibi birori.
Minisitiri w’umutekano yashimiye abari basoje imyitozo
Abari mu myitozo bagaragaje ko badakeneye amateme ngo batabare abagirijwe
Bagaragaje ko niyo bikomeye batabara
No mu nkongi y’umuriro nti batinya kwinjira mo ngo batabare
Niyonkuru Florentine