Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abakomiseri, aba Ofisiye Bakuru n’Abato bo muri Polisi y’Igihugu n’ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS bagera ku 112
Muri Polisi y’Igihugu, Abakomiseri, ba Ofisiye Bakuru n’Abato bashyizwe mu kiruhuko bose hamwe ni 112,Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ACP Anthony Kulamba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ndetse n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, CID.
ACP Kulamba yayoboye CID nyuma yo kumara igihe ari Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’Ubugenzacyaha muri CID ndetse nyuma yaje no kugirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Kulamba kuri ubu asigaye ari Umuyobozi w’Ishami ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, nyuma yo kubanza kuba umuvugizi warwo ubwo yari avuye muri Polisi y’Igihugu.
Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ACP Révérien Rugwizangoga, wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ayobora Abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti.
Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi.
ACP Murenzi Sebakondo wari Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage nawe ni umwe mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abofisiye batandatu b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, barimo CSP Zuba Camille wigeze kuba Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri RCS, ni CSP Mubihame Alphonse, SUPT Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bagenzi Jean Baptiste.
Hari kandi na CIP Ndayambaje Jackson wirukanywe burundu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.
Kuri uyu wa Kabiri kandi Su-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 80 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni mu gihe Abapolisi bato bane basubijwe mu buzima busanzwe,Ba Su-ofisiye n’abapolisi bato 19 bo basezerewe muri Polisi y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi,
Ba Su-Ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, 151 nabo kandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Ku rundi ruhande, ba Su-ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa 12 nabo basubijwe mu buzima busanzwe mu gihe bagenzi babo n’Aba-Wada 29 birukanywe burundu muri RCS.
UWINEZA Adeline