Mu butumwa bwatanzwe IBUKA-Rwanda, Ihagarariwe na Perezida, Egide Nkuranga, AVEGA –Agahozo, Iharariwe na Valerie Mukabayire, GAERG Iyobowe na Egide Gatari, AERG ihagarariwe Emmanuel Muneza(Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu), IBUKA-Belgique, IBUKA- Suisse, IBUKA- France, IBUKA- Hollande, IBUKA- Italie, IBUKA – Allemagne, IBUKA-USA, Ishami Foundation -UK na Urukundo Rwandan Organisation- Norway barahamagarira Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugendera kure icyiswe “IGICUMBI-VOIX DES RESCAPES DU GENOCIDE”.
Tariki ya 27/5/2021 havutse ishyirahamwe Igicumbi-Voix des rescapés du génocide contre les Tutsi, ryamuritswe tariki ya 01/8/2021. Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 3 ya Sitati y’iri shyirahamwe, abarishinze bavuga ko ryashyiriweho guhagararira uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorerwe Abatutsi.
Umuryango IBUKA-Rwanda, imiryango iwushamikiyeho, IBUKA zose zo muri Diaspora n’indi miryango dufatanyije, turahamagarira abanyamuryango bacu n’abacitse ku icumu muri rusange kwirinda ibikorwa bisenya by’abagize iri shyirahamwe ku mpamvu zikomeye ,
bamwe mu bashinze ishyirahamwe Igicumbi-VOIX DES RESCAPES bafite imyitwarire n’imvugo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bimwe mu biranga ihakana, ni ugukoresha uburyo bwose bushoboka bugoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda, cyangwa se kwemeza ubeshya ko habaye Jenoside ebyiri. Iyi mvugo igaragarira mu nyandiko z’urudaca zandikwa n’abashinze iri shyirahamwe, no gushyigikira ikinyoma mu mvugo bakoresha ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.Ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko yateguwe na Leta ya Habyarimana, ishyirwa mu bikorwa na Leta yiyise iy’Abatabazi. Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Inkotanyi mu rugamba rukomeye rwo gutsinda abicanyi, no kurokora Abatutsi bicwaga.
Uku kuri, iri tsinda riyobowe na Basabose Philip rirakuzi kuko abarigize hafi ya bose bakesha kurokoka ubutwari bw’inkotanyi zemeye guhara ubuzima bwazo kugirango bo n’abo mu miryango yabo barokoke. Iki kinyoma cyabo kigaragara nko mu nyandiko zashyizweho umukono na Basabose Philippe, Bayingana Jovin, Niyibizi Hosea, Rugambage Louis, Muhayimana Jason, na Gasirabo Dada tariki ya 7/8/2019, n’iya 6/6/2019.
Ikindi gitangaje, kibabaje kandi gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda, ni imvugo itesha agaciro imibiri y’abazize Jenoside, aho bamwe mu bagize iri tsinda, nka Gasirabo Dada akoresha, avugango « Abana b’abakobwa boza amagufwa », cyangwa se Muhayimana Jason udatinya kuvuga ngo « Amagufwa aracuruzwa mu birahure ». Gukoresha izo mvugo zishinyagura byambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zigahungabanya kandi zikongerera ibikomere abacitse ku icumu rya Jenoside bavuga ko baje kuvugira! Iyi mvugo ni yo ikoreshwa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo iri tsinda rifata nk’abacitse ku icumu b’ukuri ni abacitse ku icumu bagaragaje ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri, haba ku maradiyo bashinze, « YouTube » no mu ndirimbo zabo. Ingingo ya 8 ya Sitati y’iri shyirahamwe ibivuga, ifungurira andi mashyirahamwe ngo « Arengera inyungu za ba Nyamuke, arengera uburenganzira bwa muntu muri rusange ».
Ubwabyo iyi ngingo irerekana ko iri shyirahamwe rije kwamamaza no gukorana n’amashyirahamwe yashingiwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashyira imbere ibitekerezo bivuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.
Gushinga ishyirahamwe mu nyungu za politiki
Hari impamvu nyinshi zituma umuntu ashidikanya ku ntego z’iri shyirahamwe, ariko mu magambo yavuzwe barimurika byagaragaye ko ikigamijwe ari amacabiranya agamije kurengera inyungu za politiki nk’uko bikunze kugaragara muri amwe mu mashyirahamwe y’Abanyarwanda akorera muri diaspora ku migabane y’iburayi n’amerika.
Abenshi bakunze gukoresha amayeri yo kuyaha inyito nziza, nyamara bagamije gusenya. Gukora politiki ni uburenganzira bwa buri wese. Kwitwaza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ugashinga umutwe wa politiki ukawita ishyirahamwe rivugira abacitse ku icumu, imvugo nyamukuru ikaba gusakaza ingengabitekerezo ya jenoside ebyiri ndetse no gukorana n’abahekuye u Rwanda, ibi si ugushinyagura gusa ni n’ubugome bukwiye kwamaganwa na buri wese ushyira mu gaciro.
Muri iyi myaka27 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’inkotanyi, twanezezwa no kumenya icyo abashinze iri shyirahamwe bise Igicumbi bakoreye abarokotse jenoside, niba barigeze bafatanya n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mukubomora ibikomere batewe na jenoside. Izi mpuhwe zivutse uyu munsi ziteye amakenga.
Ikindi gitangaje, ngo ni abo iri shyirahamwe rigaragaza nk’intwari banavugako bari mu barishinze, binjiye muri politiki, bishora mu bikorwa by’iterabwoba byanabagizeho ingaruka. Uyu munsi, uwacitse ku icumu ntakeneye umuntu wamushakiraho indonke. Leta yashyiriyeho gahunda nyinshi abacitse ku icumu mu bushobozi bwayo: Amashuri, amacumbi, ubuvuzi, imishinga iciriritse, inkunga y’ingoboka n’izindi bahuriraho n’abandi banyarwanda. Izi gahunda zatumye abagombaga kurimburwa n’umugambi wa Jenoside biyubaka babaho.
Mu bashinze ishyirahamwe Igicumbi-Voix des rescapés bariho uyu munsi kubera izo gahunda za Leta banenga. Gukwiza ibinyoma no gushaka kuyobya abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ku nyungu za politiki si ubugome gusa ni n’ubukunguzi.
Imvugo isenya Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda
U Rwanda ni igihugu kigendera ku mahame y’ubumwe n’ubwiyunge. Biratangaje kumva bamwe mu bashinze iri shyirahamwe bavugako batumva uko abacitse ku icumu bashobora « guturana n’ababahekuye »cyangwa se ngo ukuntu abakoze jenoside barangije ibihano byabo bahabwa umwanya mu mihango yo kwibuka. Nyamara hari amakuru menshi yatanzwe n’abanyururu, yatumye imibiri iboneka, ndetse n’ukuri ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuramenyekana. Bene iyo myumvire uretse gusenya nta kindi cyiza yazanira Abanyarwanda.
Ishyirahamwe ryambura uwacitse ku icumu uburenganzira nk’umunyarwanda wese
Uwacitse ku icumu, kimwe n’undi Munyarwanda wese afite inshingano n’uburenganzira agenerwa n’amategeko. Abantu bose barareshya imbere y’amategeko, kandi itegeko rireba bose, ntirishyirirwaho umuntu cyangwa se igice cy’abantu runaka.Nk’uko byakunze kugaragara mu nyandiko za bamwe mu bashinze ishyirahamwe“Igicumbi”,hari abashyigikiyeko uwacitse ku icumu atarebwa n’amategeko iyo hari ibyo akurikiranyweho n’inzego z’ubutabera.
Gukurikiranwa mu butabera si uguhohoterwa nk’uko babivuga, kuko umuntu ahabwa ibyo amategeko yemerera buri wese. Bene ibi binyoma nibyo abashinze ishyirahamwe « Igicumbi » bahora basakaza hose, nko mu mabaruwa banditse tariki ya 17/8/2020, n’iya 6/6/2021 bavugako mu Rwanda uburenganzira bw’abacitse ku icumu buhonyorwa. Niba koko bavugira
Abacitse ku icumu ntibagomba kuvangura abacitse ku icumu babasumbisha abandi Banyarwanda imbere y’amategeko. Abashinze ishyirahamwe Igicumbi-Voix des rescapés, uretse kwandika inyandiko zicamo ibice Abacitse ku icumu zisohokera ku mbuga nkoranyambaga, nk’urwa Justice4Survivors, nta na rimwe bagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abandi mu guhangana n’ingaruka za jenoside.
Abacitse ku icumu benshi bari mu Rwanda, na gahunda zibagenerwa niho ziri. Niba se bavugako impamvu zatumye iri shyirahamwe rivuka ari ibibazo byiganje mu Rwanda, nyamara bakaba badakozwa gusura abacitse ku icumu kugirango bamenye ibibazo bafite, igisubizo kizatangirwa ku matangazo no ku mbuga nkoranyambaga ? Ibikorwa bifatika bagamije ni ibihe byagirira akamaro uwacitse ku icumu? Haba muri sitati, haba mu biganiro batanze tariki ya 01/08/2021, nta na hamwe berekana ibikorwa bifatika by’uko baje kuba ijwi ry’abacitse ku icumu!
IBUKA irasaba abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, abanyarwanda bose bari mu gihugu no muri Diaspora muri rusange kwima amatwi uwo ari we wese ushaka kubayobya no kubabera umuvugizi mubi nk’uko abagize iri shyirahamwe babigaragaje.
Bertrand Nkundiye Eric