Bamwe mubafatiwe mu mutwe w’inyeshyamba wa ADF bemeza ko uyu mutwe ugizwe n’abayisiramu bakomoka mu bihugu bitandukanye byo mu karerere ndetse no mu ihembe ry’Afurika
Nk’uko umuvugizi wa Sokola II Lt Col Ndjike Kaiko yabitangarije Ijwi ry’Amerika yavuze ko bamwe mubagenda bafatwa n’ingabo za Leta ya Congo zifatanije n’ingabo za Uganda, bagenda batangaza ko baturuka mu bice bitandukanye, ko ariko baza bashutswe ko bajyanywe mu masengesho cyangwa se mubindi bikorwa by’ingirakamaro.
Umugore umwe wafatiwe muri izi nyeshyamba , yatangaje ko akomoka mu burasirazuba bw’u Burundi, yatangaje ko yahagurutse bamushutse ko bagiye mu masengesho nyamara yaje kwisangamu mashyamba ari kumwe n’izi nyeshyamba.
Si uyu gusa kuko hari n’uwaturutse mu gihugu cya Kenya hafi n’umupaka wa Uganda, nawe wafashwe n’izi ngabo yatangaje ko umutwe w’inyeshyamba za ADF yawugezemo bitewe na Mama we wavugaga ko agomba kujya kurwanira amahame ya Kisiramu.
Umutwe w’inyeshyamba wa ADF ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC ndetse ikaba iri mu mitwe yica abantu benshi muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri
Umuhoza Yves