Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 , Guverinoma y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN bafatiwe ku butaka bw’iki gihugu.
Uyu muhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.
Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byabanje mu minsi ishize, aho ibihugu byombi guhera muri Nyakanga uyu mwaka byatangiye guhanahana abanyabyaha bafatiwe ku mpande zombi mu rwego rwo kuzahura umubano umaze imyaka itandatu utifashe neza.
U Rwanda nirwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe umwaka ushize.
U Burundi nabwo muri Kanama, bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.
Muri uko kwezi kandi, u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bacyekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura,
Guhera mu 2018 umutwe wa FLN watangiye kugaba ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda winjiriye ku butaka bw’u Burundi, ibintu u Rwanda rwakunze kwamagana rwivuye inyuma.
Nubwo Ingabo z’u Rwanda zagiye zisubizayo ibitero by’uwo mutwe, hari hakenewe ubufatanye n’ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi kugira ngo rwizere neza umutekano warwo.
mubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.
U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.