Ingabo z’u Rwanda, RDF, binyuze mu itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), zashyikirije u Burundi, abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020.
Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi aba barwanyi cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Muri iki gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye Ubutasi muri icyo gihugu.
Abandi bari bitabiriye barimo Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, (UNFPA) mu Burundi, Richmond Tiemoko.
Aba barwanyi bafatiwe i Ruheru mu Karere ka Nyaruguru muri Nzeri 2020. Ni itsinda ry’abarwanyi 19 bavugaga ko bari mu mutwe w’abarwanyi wa RED Tabara ugizwe n’abahoze mu ngabo z’u Burundi, kuri ubu barwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Uwineza Adeline