Abarwanyi 44 b’imitwe ya FPIC na ADF bafashwe matekwa mu cyumweru gishize kuri uyu wa 30 Nzeri 2021 beretswe itangazamakuru rikorera mu ntara ya Ituri.
Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi wungirije w’intara ya Ituri Ngoy Sengelwa Séguin.
Nkuko byakomeje bitangwazwa n’uyu muyobozi aba barwanyi bafatiwe mu bice bitandukanye by’Intara ya Ituri kuva mu mpoera z’icyumweru gishize. Bakaba barafatiwe muri Operasiyo yabereye muri Teritwari za Komanda na Irumu mu ntara ya Ituri.
Aba bafashwe bahise bajyanwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo(FARDC) i Bunia aho bategerejwe gushyikirizwa Komite ishinzwe imyitwarire mu ngabo za Congo, aho bazava binjizwa mu Rukiko rwa Gisirikare.
Abaturage benshi mu Ntara ya Ituri bishimiye iki gikorwa cyakozwe n’ingabo z’igihugu.
Tubibutse ko mu cyumweru gishize aribwo abarwanyi ba FPIC bagabye ibitero mu mujyi wa Makayanga,uri mu birometero 3 uvuye ahitwa Komanda,nyuma FARDC igahita ihagoboka ikicamo bamwe abandi bagatabwa muri yombi.