Abarwanyi ba maimai ya kutumba na maimai Hassan mbakanyi bigaruriye ibirindiro by’inyeshyamba z’abarundi , Red Tabara byari biri muri teritware ya fizi mu ntara y’amajyepfo mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.
Iyi mirwano yabaye hagati ya Red Tabara na Maimai yatumye inyeshyamba za Red Tabara zihunga ibirindiro byazo byari Kabanju, Rubondo, Mabenga, Tibyangoma yo muri secteur ya nganja ndetse na Lulenge yo muri tertarik ya puisi mu ntara ya Kivu Y’Epfo.
Umuyobozi wa secteur ya Lulenge Bwana Zawadi Abandelwa avuga ko iyi mirwano yabaye ku Cyumweru yateye Red Tabara guhungira muri secteur y’Itombwe muri teritware ya Mwenga kandi yemeza ko nta musivile wahitanywe n’iyi mirwano usibye ko abaturage bahunze ingo zabo.
Agira ati:” iyi ntambara yarabaye, izo nyeshyamba zateye ibirindiro bya Ekutumba , abaturage banjye bahunga imisozi miremire bagana imisozi migufi ya Lulenge. Kuri ubu none aba Wazalendo nibo batsinze intambara kuko nibo bari Babengwa “.
Kuba Red Tabara yahunze bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’umutwe wa maimai iyobowe na Hassan mbakanyi.
Bamwe mu baturage bo muri groupemnt ya Bijombo bavuga ko batewe ubwoba n’inyeshyamba za Red Tabara zahungiye muri Secteur y’Itombwe kuko bayiziho byinshi bibi”.
Akomeza agira ati” mu karere k’iwacu dufite ibikomere twatewe na Red Tabara, iradusenyera, ikadukura mu mazu yacu ndetse ikanadutwikira.
Yungamo ati” uhereye ku Murambya, mu Kanogo, muri Catholique, Kiziba, Masata, Irango,Murushimisha, aho hose hasenywe na ba Red Tabara. Abantu barapfuye, inka ziranyagwa, tukaba tukibafitiye ubwoba kuko badusenyeye, dukeka ko bagaruka bakadukorera nk’ibyo kandi abantu bari bamaze kubaka amazu nubwo atari meza “.
Prosper Baseka ni umushakashatsi mu bibazo by’intambara zibera muri aka karere, adanya uku guhunga kwa Red Tabara bigaragaza ko isigaranye intege nke.” Guhunga kwa Red Tabara mu birindiro byayo bikuru bya Ekutumba ikerekeza mu bwihisho bigaragaza ko yatewe nimbaraga zikomeye ariko kandi atari ryo herezo ryayo.
Gusa ibi bituma umuntu ashobora kwibaza impamvu bahisemo ibyo birindiro niba ari uko ariho habafashaga , ariko biri, aho bagiye rero hashobora kuzabagora ndetse n’ibitero bateraga bikagabanuka “.
Umumaimai Ngomazito wahoze akorana na Red Tabara agatandukana nayo yerekeje ahitwa Muraha y’Impirimba mu gihe Red Tabara yo yagaragaye Mibunda yo muri secteur y’Itombwe.
Kuva mu 2022, igisirikare cy’Uburundi gifatanyije n’icya Congo byasenye ibirindiro bya Red Tabara byari muri groupement ya Bijombo, Kigoma ndetse na secteur y’Itombwe.
Igihugu cy’Uburundi gishinja Red Tabara kwica abaturage ndetse no gutera za Grenade, Red Tabara ibyemera rimwe na rimwe ubundi ikabihakana nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.
Rwadatriue.com