Ese iyi ntambara irabyara iki?ubushobozi buri kuvahehe,Col Makanika ati:”abashaka kurimbura abanyamulenge babyibagirwe“
Tumaze iminsi tubagezaho amakuru acukumbuye ku kibazo cy’imitwe yo mu bwoko bw’Abafurero n’andi moko amaze iminsi yibasira abanyamulenge.
Iyi mitwe akaba ari Mai mai Biloze Bishambuke,Mai mai Yakutumba,RED Tabara ndetse n’imitwe ihurikiye mu yandi moko,iyi mitwe ikaba ishyigikiwe kandi na Gen.Amuri ukuriye ingabo za FARDC muri aka gace ka Minembwe.
Abanyamulenge baratwikiwe,baricwa ndetse n’inka zabo ziraribwa,ni muri urwo rwego nabo bahise bashyiraho umutwe wa gisilikare witwa Twirwaneho na Gumino na Col.Nyamusaraba.
Kugeza ubu Leta ya Kongo yatangije ibiganiro byo guhuza amoko ashyamiranye mu gace ka Minembwe n’ubwo abasesenguzi bakomeje gusanga ibi biganiro biyobowe na Perezida wa Sena muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bitazagira icyo bitanga.
Kugeza ubu mu gace ka Bijombo,Minembwe no mu misozi ya Uvila hakomeje kwisuka abinjira mu mutwe wa Twirwaneho uyobowe na Col Makanika Rukunda Michael wahoze muri FARDC,ndetse n’abandi ba Ofisiye bakuru bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gutoroka igisirikare cya Congo bakinjira muri Twirwaneho.
Abakurikiranira hafi ikibazo cya Congo bakomeje kwibaza aho ubushobozi bwo kubaka igisilikare Col.Makanika aho yaba ari kubukura,bamwe ntibahwema kuvuga ko Zoe Kabila Guverineri wa Tanganyika akaba murumuna wa Perezida Kabila yaba yasizemo amafaranga menshi.
Shamukiga Kambale
Ariko murasetse cyane Ese gahunda yanyu ntiba hamwe ? Muzanga ubwoko bwabanyamulenge mugezehe? Ese murumuna wakabila asaniki nabanyamugelenge? Iyintambara ntiyatangi kabila Ariwe urikubutegetsi? Niki yakoze? Ese bihumbi 4 muvuga mwagiyeyo kubibara? Muratwanga Ariko ntimuzatumaraho kandi ntimuzabigeraho nubwo mwabigerageje kenshi ubu twarabamenye