Abasenateri b’Ihuriro Union Sacrée rya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batoye ku bwiganze ko igihugu cyabo kivanwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) usanzwe uyoborwa n’Umunyarwamndakazi, Louise Mushikiwabo.
Aba basenateri ba Union Sacrée ubusanzwe nibo bagize ubwiganze bwinshi muri Sena ya Repubulika iharabnira Demokarasi ya Congo, bavuga ko muri OIF batabona umwanya wo gutanga ibitekerezo ngo byumbikane kuko akenshi ngo bagorwa no kumvikanisha ubushotoranyi bakorerwa n’u Rwanda muri uyu muryango.
Kubw’ibi, bavuga ko bifuza kuva muri uyu muryango, bakayoboka uw’abakoresha ururimi rw’Icyongereza kuko ho ngo bashobora kumva ibitekerezo byabo.
Mu ibaruwa igenewe Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi yasomwe na Senateri Jean Bakomito uhagarariye ihuriro ry’abasenateri ba Union Sacrée muri Sena, yasabye ko RD Congo yareka gukoresha ururimo rw’Igifaransa nk’ururimi rw’Ubuyobozi ikinjira mu buryo bwo gukoresha ururimi rw’Icyongereza kugirango abayobozi ba RD Congo babashe guhangana n’u Rwanda mu mitangire y’Ibitekerezo ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati:”Nk’Abasenateri b’Ihuriro ry’Ubumwe bwera bw’abanyagihugu(Union Sacrée) turasaba Guverinma guhagarika ibikorwwa byose biyihuza n’umuryango w’abakoresha Igifaransa, mu rwego rwo guha ikaze Icyongereza no kugishyiramo imbaraga zishoboka mu nzego zose z’igihugu”
Ntiharemezwa niba Guverinoma iri bushyigikire iki cyemezo, cyane ko umwnzuro nk’uyu mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa ubu usaba kubanza gushyirirwa ikipe yo kugenzura ingaruko zishobora kuwukurikira.
Ibi n’urwango k’u Rwanda ntakindi! Ariko abanyekongo bahetse umuzigo w’u rwango kabisa!
Cyakoze uwaroze aba bantu ntiyakarabye, mbega injiji zuburyo bwose!! Congo we uteye agahinda gusa.
Ntabwo abategetsi ba DRC arinjiji ahubwo muburyo Bwiza nabonye bwo guhirika Tshiseged bateza akaduruvayo mubutegetsi kwanga imishyikirano ninyeshyamba, guca umubano nu Rwanda , urwango mubaturage binyuze mumbwirwaruhame zabanyapolitiki gutukana ,gushinja ibihugu bituranye ibinyoma , ibibyose babikora babizi ko arukuyobya uburari naho ubundi ni President wabo babona udashoboye bakabigenza kuriya kugura ngo nibimara kuzamba bazabone uko bamukuraho mugihe bazaba bavuga ngo utumariye abana ntanicyo watumariye maze abaturage Bose batangire bamwange iyi myigaragambyo bizageraho iba yamagana Tshisekedi dore ndaba sikera innocent uzanyibutse umusi byabaye
English muri zaire kweli nonese abavuga icyongereza ninde uyoboye bandeko?