Ku geza Ubu, Ibihugu bitandukanye n’ Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba Umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukanasubira inyuma uva mu bice wamaze kwigarurira.
Mubyo bashingiraho, ni imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ukwakira 2022 ,byahuje Abakuru b’ibihugu bo mu Karere k’Ubuhuza bwa perezida Joao Laurenco w’Angola bavuga ko M23 igomba kubahiriza.
Ibi byemezo ,bisaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi no gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye.
Si M23 gusa, kuko ibi byemezo binasaba imitwe yitwaje intwaro y’abenegihugu gushyira intwaro hasi ikayoboka Ubutegetsi buriho muri DRC, niy’Abanyamahanga by’umwihariko umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda gushyira intwaro hasi maze igataha mu bihugu byayo.
Kugeza ubu ariko, Umutwe wa M23 wonyine niwo uri gushyirwaho igitutu mu gihe indi mitwe nka Mai Mai ,FDLR n’iyindi nayo irebwa n’ibyemezo byafatiwe mu biganiro bya Luanda itarabishyira mu bikorwa nk’uko yabisabwe .
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, bavuga ko mu gihe Ubutegetesi bw’iki gihugu n’Imiryango mpuzamahanga ,bizakomeza gushyira igitutu ku mutwe wa M23 wonyine ariko bakirengagiza indi mitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai ,FDLR kandi nayo irebwa n’ibyemezo bya Luanda, bizagorana cyane ko Umutwe wa M23 nawo uzemera gushyira intwaro hasi ukava mu bice wamaze kwigarurira.
Ku rundi ruhande, Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko utazemera gushyira Intwaro hasi no kuva mu bice wigaruriye mu gihe Ubutegetsi bwa DRC butarubahiriza ibyo babusabye.
M23 kandi, inashinja imitwe ya Mai Mai na FDLR kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubakorera ibikorwa by’urugomo birimo gutemagura inka zabo, kubanyaga imitungo yabo no kubica.
M23 inongeraho ko mubyo irwanira, harimo guharanira Uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri DRC,bityo ko mu gihe bagihohohoterwa abandi bakiri mu buhungiro, izakomeza kurwana gugeza ibyo bibazo byose bibonewe igisubizo kirambye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com