Bimwe mu binyamakuru bishyigikiye ingabo za Leta ya Congo (FARDC), bikomeje gutangaza ko uwo bishyigikiye atatsinzwe, ngo kuko yiteguye intambara bihagije, ko ahubwo azigaranzura uwo bahanganye ariwe M23, mu kanya nkako guhubya.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ibinyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023,nyuma yo kwamburwa ibice byose FARDC n’anabo bafatanyije urugamba bari bigarururiye.
Nubwo ibi binyamakuru bivuga ibi, byo ubwabyo bigatangaza ko umwe mu misozi myiza y’urugamba (point Strategique) nka Mubuga, yamaze gufatwa n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23, bitazababuza kubaca ruhinga nyuma ngo bisubize ibyo bice byose babambuye.
Bakomeje batangaza ko ubutabazi bwo gufasha FARDC n’abo bafatanije urugamba bwaturutse mu duce dutandukanye turimo Muhongozi, Mweso, Kizimba na Chahemba kugirango batsinde urugamba.
Ariko nubwo bimeze gutyo, uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wo wamaze kwisubiza ibice byose byari byafashwe na FARDC, aha twavuga Budurira, Kabati, Ferme Kabila, Kumwumba, Nturo, Kicwa, Peti,Rujebeshi, Kabaragasha, Nyakabingo, Burungu na Kitshanga.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune .Com
Nishimiye ko M23 yabashije kwisubiza ibice yari yambuwe arko mugihe cyose batarakuraho source de force ya fardc ariyo airport ya Goma na Kavumu Bukavu isaha yariyo yose fardc yabona support hifashishijwe ibi bibuga byindege. Rwose niyihangane ikore ibishiboka aha hombi ihafate izaba iteye intambwe ikomeye cyane. Mu bantu barara badasinziriye kubera ubuzima bwa M23 ndimo any time support yanjye nanjye nzayitanda arko adui tumukubite agende burundu. Murakoze!