igitero cy’indege cyagabwe ahitwa ku Rupangu na Kimoka cyibasiye ingabo za Leta ya DRC n’abasivili bahungaga imirwano.
ubwo twandikaga iyi nkuru, uduce twa Kimoka,Rupangu na Kabati twari twamaze kugwa mu maboko ya M23 ubu akaba ariyo iri kutugenzura. ni nyuma y’imirwano yabaye mu masaha y’umugoroba.
Mu rwego rwo kurinda umujyi wa Sake, FARDC Yitabaje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Suhkoi n’ibifaru byakoreshwaga n’abacanshuro b’Abarusiya babarizwa mu mutwe wa Wagner Group.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune, iri ahitwa Kabati, ivuga ko mu masaha ya saa sita aribwo indege y’intambara ya Sukhoi 25 yasutse imvura y’amabombe mu birindiro by’ingabo za leta izitiranyije n’abarwanyi ba M23, hahita hapfa 25 abandi barakomereka bikaba bivugwa ko abasivile barenga barindwi nabo bahasize ubuzima .
Ifatwa rya Kabati,Rupangu na Kimoka risize iherezo ku buzima bw’abari mu mujyi wa Goma kuko abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko izi nyeshyamba zafungiye umujyi wa Goma amazi n’umuriro.
Izi mpuguke kandi zivuga ko mu gihe M23 yafata Mushake ntayandi mahirwe ingabo za FARDC zaba zisigaranye uretse kumanika amaboko bakishyikiriza M23.