Mu mirwano yatangiye kuri uyu wa Kane w’icyumweru gusoje yashojwe n’umurwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda FLN wateye uturutse aho usanzwe wihisha mu ishyamba rya kimeza rya Kibira cya Nyungwe Muri Komini ya Mabayi, intara ya Kibitoki , wateye winjiriye ku musozi wa Marura .
Amakuru dukesha RPA, avuga ko intandaro y’iyi mirwano yatewe n’uyu mutwe w’iterabwoba FLN wateye Ingabo z’u Rwanda , ugakubitwa inshuro nyuma ngo ugahungira muri iri shyamba.
Bivugwa ko Abasirikare b’igihugu cy’u Burundi bari bafatanije na FLN mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abaturage b’igihugu cy’u Burundi baturiye ishyamba kimeza rya Kibira, bavuga ko hakomeje kumwikana urusaku rw’ibitwaro biremereye muri iri shyamba.
Amakuru aturuka muri aba basirikare ku gice cy’u Burundi, avuga ko Inyeshyamba za FLN 6 zimaze kuhasiga ubuzima n’umubare munini w’inkomere zitaramenyekana , ku gice cy’ingabo z’u Burundi hapfuye Abasirikare 3 hakomereka bane. Aho umwe muri aba bapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Werurwe 2021 yajyanwe i Bujumbura .
Muri iyi mirwano kandi hanakomerekeyemo umusirikare w’u Burundi ufite ipeti rya Major. Witwa rNtahonsigaye wo Muri Poromosiyo ya 35 mu ishuri rikuru rya Gisirikare I Burundi.
Batayo y’i 121 hamwe n’iya 411 nizo zifatanije n’inyeshyamba za FLN muri iyi mirwano hamwe n’imbonerakure zitwaje intwaro zigakubitwa inshuro.
Amakamyo ane y’abasirikare b’Abarundi niyo yagiye kwifatanya na FLN mu ishyamba rya kimeza rya Kibira cya Nyungwe aho imirwano yabereye.
Igisirikare cya Leta y’u Burundi nta kintu kiratangaza kuri iyi mirwano ikomeze kubera muri iri shyamba rya Kibira.
Mubyukuri nkuburundi buzigeza kuki bwivanga muntambara yabater u Rwanda Kandi mubyukuri Igihugu cyabo cyarazahaye Sha abarundi muragowe peeee ntabuyobozi mugira kubiba urwango nivanguramoko bibasubiza inyuma Gusa muragowe Imana izabatabare.
Barundi mureke kwifatanya n’inkoramaraso mutava aho mujyana n’umuvumo w’Imana.
ibara basize bakoze rizabagaruka kugeza isi irangiye.