Umubare w’Abasirikare baguye mu mirwano yahanganishije FARDC na M23 ukomeje kwiyongera, aho kugeza ubu umibare watangajwe w’abaguye muri iyo mirwano ari 41 barimo abofisiye 13.
Nk’uko Raporo y’iyi mirwano ibigaragaza , abasirikare 41, barangajwe imbere na Col Josué Ndume wari umuyobozi wa Batayo ya Gisirikare yakoreraga I Rumangabo wishwe ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022,
Usibye Col Ndume , byemejwe ko abandi basirikare 3 bafite ipeti rya Major , n’abandi 9 bafite ipeti rya Captain baguye muri iyi mirwano yatangiye kuva tariki ya 23 Mutarama 2022.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima Constant yemeje amakuru y’imfu z’aba basirikare nyuma yo gusura agace ka Rumangabo ku mugoroba wo kuwa 25 Mutarama 2022.
Nyuma yo gusanga bamwe mu basirikare ba FARDC bakigaragara aho barasiwe, Gen Ndima yahise asubira i Goma igitaranya nyuma yo kubwirwa ko abarwanyi b’uyu mutwe bashobora kugaba ibitero berekeza nmuri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara abereye umuyobzo kuva muri Gicurasi 2021.
Kugeza ubu ubwoba ni bwose ku batuye Goma bemeza ko isaha n’isaha bashobora kugwa gitumo n’aba barwanyi bivugwa ko barakajwe na FARDC yari imaze iminsi igaba ibiteroshuma ku birindiro byabo.
Kuri ubu ibindi bitero byibasiye uduce twa Gakeri na Ngugo ni mu bice byerekeza muri turi mu birometero 3 ujya Kalisimbi .
Mwizerwa Ally
Ibi se ni ibiki?