Kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 mu mujyi wa Goma,abasirikare ba FARDC bagera kuri 75 bo muri Zone ya Gatatu y’Ingabo za FARDC ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, batawe muri yombi bashinjwa ubugambanyi no gukorana n’umutwe wa M23, uhanganye bikomeye na Leta y’iki gihugu.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma ,yemeza ko abatawe muri yombi ari abasirikare basanzwe Bakorana byahafi na Lt Gen Philemon Irung Yav ,Comanda mukuru wa regiyo ya gatatu y’Ingabo za FARDC wari Waranahawe inshingano zo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23 , akaba nawe aheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugambanira igihugu no gukorana n’umutwe wa M23.
Lt Gen Philemon Irung Yav, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2022 ,ashinjwa ubugambanyi no Gukorana n’umutwe wa M23 yari ashinzwe kurwanya.
Byavuzwe ko Lt Gen Irung Yav , yagiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga umugaba mukuru wa M23 , byanabaye intandaro y’itabwa muri yombi rya Gen Irung Yav.
Yafashwe n’abasirikare barinda Perezida Felix Tshisekedi , ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala , mu gice cyayo Cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z’umutekano.
Byitezwe ko abandi basirikare 75 bari hafi ya Lt Gen Philemon Irung Yav batawe muri yombi kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 mu mujyi wa Goma, nabo baza koherezwa gufungirwa i Kinshasa muri gereza ya Makala ,kugirango Batangire gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare ,ku byaha bashinjwa by’ubugambanyi no gukorana na M23 Bivugwa ko bafatanyije n’Umuyobozi wabo Lt Gen Philemon Irung Yav.
HATEGEKMANA Claude
Rwandatribune.com
Uyu mu perezida ko mbona byamuyobeye, ubwo se 75 gusa akeka ko aribo bonyine bakorana na M23 cyangwa ahubwo bose ni abagambanyi abasimbuze abavuye ahandi, yewee TSHISLOMBO arutwa na kabila kabange pee