Abasirikare umunani ba Monusco batawe muri yombi kubera gukekwaho imyitwarire mibi yerekeranye no gufata abagore ku ngufu bakabakoresha imibonano mpuzabitsina.
Mu itangazo ryasohowe na Monusco kuwa gatatu rivuga ko ubuyobozi bwa Monusco bugiye gufata ingamba zihamye kubakekwaho imyitwarire mibi mubacunga amahoro muri repubulika ya demokarasi ya congo .
Nkuko ibiro ntaramakuru by’Abafarasa byabitangaje bivuga ko abasirikare umunani ba Monusco bajyanywe i Beni muburasirazuba bwa Congo bafunzwe hamwe na ofisiye umwe ukekwaho gufatikanya nabo basirikare bakekwaho ibyaha byo guhohotera abagore.
Umuryango w’abibumbye mu itangazo wasoye wavuze ko ingamba zafashwe harimo guhagarika abakekwaho imyitwarire mibi,gufunga,no gukurwa k’urutonde rwabemerewe kujya mubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi kandi wakomeje uvuga ko ari nta kwihanganira na gato ibikorwa nkibyo k’umukozi wese wa Loni.
Ubutumwa bw’umuryango wabibumbye bwibumbiye muri Monusco bumaze imyaka igera kuri makumyabiri n’itanu ariko ubutegetsi bwa congo ntibuhwema kubunenga ko ntacyo bugeraho bakanasaba loni ko yabuhagarika kandi si ubwa mbere abagize ubu butumwa bashinjwe guhohotera abari n’abategarugori.
Mucunguzi obed