Mu rwego rw’ubufatanye mu bikorwa byo gucunga amahoro nokurinda ibidukikije, ikipe y’abasirikari badasanzwe bo mu gisirikari cy’Amerika yageze muri Congo Kinshasa.
Aba basirikari b’Abanyamerika baje kwongerera imbaraga ikipe yo mu gisirikari cya Congo ishinzwe kurwanya iterabwoba n’abarinzi ba pariki z’igihugu bakorera muri ICCN.
Intumbero y’uru ruzindo rw’abasirikari badasanzwe bo mu gisirikari cy’amerika n’iyo gufatanya na minisiteri y’ingabo ndetse n’igisirikari cya leta muri rusange, kugira ngo hashyirweho umutwe uzaba ufite ububasha n’ubushobozi buhagije mu kurwanya iterabwoba aho ikizitabwaho cyane ari ugushyira amaso kuri DAECH-RDC mu burasirazuba bwa Congo.
Ku rundi ruhande, iyi ekipe y’abasirikari b’abanyamerika bazareba kandi bashyire ku munzane imikorere y’abarinzi ba pariki bakorera muri ICCN mu rwego rwo kubafasha kwongera ingufu mu kurinda ibidukikije muri pariki za Virunga na Garamba aho byitezwe ko bazashobora kurwanya abantu bacuruza inyamaswa zo muri pariki, ibintu bitemewe ku ruhando mpuzamahanga.
Twabamenyesha ko m itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade ya leta zunze ubumwe z’Amerika muri Congo Kinshasa dufitiye kopi, rivuga ko izi ngabo ziri mu ruzinduko ruzamara ibyumweru byinshi, kandi icya mbere kigambiriwe ari ukurwanya DAECH-RDC benshi bakunda kwita ADF muri gahunda y’umuryango w’abibumbye yo kurwanya DAECH ku isi yose.
Denny Mugisha