Abasirikare 5 mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafashwe mpiri na M23 mu gace ka Ntamugenga bemeje ko bakorana umunsi ku munsi n’abarwanyi ba FDLR mu bitero bagaba kuri M23.
Mu mashusho akomeje gukwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bahatwa ibibazo n’Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Majoro Willy Ngoma, bemera ko bakorana n’umutwe wa FDLR ndetse ngo no mu bitero bagabye mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe ya FDLR na Mai Mai Nyatura.
Umwe muri aba basirikare uvuga ko yari umuyobozi wa Kompanyi imwe ya FARDC, yemeza ko mu ngabo za FARDC zarwanye na M23 mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe y’inyeshyamba. Avuga ko Col Serge Mavinga wari uyoboye urugamba mu gace ka Ntamugenga ariwe wabahaye amabwitriza ko mu ngabo zigomba kugaba ibitero kuri M23 hagomba kuba harimo abenshi mu barwanyi ba FDLR.
Aba basirikare uko ari batanu, M23 yemeza ko yabafatiye mu gace ka Ntamugenga kuwa 21 Ukwakira 2022, mu mirwano y’igihe gito yahabereye, ikaza no gusozwa M23 yigaruriye ako gace.
Imirwano ihanganishije M23 na FARDC n’ubu iracyakomeje aho, Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, M23 yabyutse irasa ibisasu biremeye mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nk’uko byemezwa na Aime Mukanda Mbusa ukuriye Sosiyete Sivili i Rutshuru.
Les FARDC capturés au front de NTAMUGENGA témoignagent que les FDLR aident les FARDC à combattre les M23 pic.twitter.com/L4i9N6gsFw
— Goma24 (@goma24news) October 28, 2022
M23 ikwiye gukora uko ishoboye igafata mateka benshi kuko bizayifasha mu kotsa igitutu RDC. Babacumbikire ahantu heza kandi babafate neza bishoboka. Njye nta ruhande nshyigikiye ariko ndafana ekipe itsinda. Gusa iyo RDC ivuze u Rwanda numva nashyigikira M23.