Nyuma yo kumva ko umutwe wa M23 uri hafi kwinjira mu mujyi wa Goma, abasirikare ba Congo Kinshasa, bahisemo kuyabangira ingata, bahunga uyu mujyi.
Amakuru aturuka i Goma, avuga ko mu bigo bya gisirikare biri muri uyu mujyi, nta musirikare n’umwe usigayemo kuko bose bamaze guhungira i Bukavu.
Aba basirikare kandi batangiye guhungisha imiryango yabo kuva mu mpera z’icyumweru gishize, bafashe icyemezo cyo guhunga na bo ubwabo bava muri uyu mujyi.
Umwe mu bari mu mujyi wa Goma yavuze ko abasirikare ba FARDC bagaragaye bahunga, barimo abari ku mapikipiki basahuye, abandi bari mu modoka za gisirikare mu gihe abandi birukankaga n’amaguru.
Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi uru rugamba rwa M23 na FARDC, aherutse kubwira Rwandatribune ko uyu mutwe wa M23 udafite gahunda yo gufata umujyi wa Goma ahubwo ko uzafata ibice byose bishobora korohereza FARDC gukomeza kubagabaho ibitero.
RWANDATRIBUNE.COM
Allo Goma
Ubuse nkaba baba bari kuri za moto baba basize babwiye kamanda wabo, aba azi iyo baherereyese?! , Ubuse baracyibuka aho unity yabo iri ?! Ariko usibye nubwoba bubba mu mitima y’izi ngirwangabo ubusanzwe zigira ibigo by’imyitozo n’abarimu mbere yo kwitwa abasirikare? QUEL indescipline ! Simbyifuza ndetse ntibikabe ,ariko nkubu hagize umu RDF uhunga urugamba Agata bagenzi be agafata moto byagenda bite?! Harya ngo ni aba 8 muri Africa?! Ngo mu gihe Urwanda RWO utakwirirwa unarushyira ku rutonde ngo kuko ruciriritse cyane !!!? Nonese uwababeshye ko amafr ndetse n’ibikoresho bihambaye aribyo bikomeza igisirikare ninde?! D’abord mu mutwe h’umusirikre ( mindset) , commandment , discipline ibyo byose hakiyongeraho IMPAMVU iyo mpamvu yaba ivomwa mu matela ashaririye bikaba mahwi
Ubuse nkaba baba bari kuri za moto baba basize babwiye kamanda wabo, aba azi iyo baherereyese?! , Ubuse baracyibuka aho unity yabo iri ?! Ariko usibye nubwoba bubba mu mitima y’izi ngirwangabo ubusanzwe zigira ibigo by’imyitozo n’abarimu mbere yo kwitwa abasirikare? QUEL indescipline ! Simbyifuza ndetse ntibikabe ,ariko nkubu hagize umu RDF uhunga urugamba Agata bagenzi be agafata moto byagenda bite?! Harya ngo ni aba 8 muri Africa?! Ngo mu gihe Urwanda RWO utakwirirwa unarushyira ku rutonde ngo kuko ruciriritse cyane !!!? Nonese uwababeshye ko amafr ndetse n’ibikoresho bihambaye aribyo bikomeza igisirikare ninde?! D’abord mu mutwe h’umusirikre ( mindset) , commandment , discipline ibyo byose hakiyongeraho IMPAMVU iyo mpamvu yaba ivomwa mu mateka ashaririye bikaba mahwi