Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR muri teritwari ya Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, abasirikre ba FARDC batangiye guhunga bava mu mujyi wa Kanyabayonga uherereye muri teritwari ya Lubero intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu gace ka Kanyabayonga, avuga ko abahatuye batangiye kugira igihunga, bitewe n’uko umutwe wa M23 ukomeje kuhasatira ,ariko batangazwa no kubona abasirikare aribo batangiye guhunga mbere yabo imirwano itarahagera.
Aya makuru, akomeza avuga ko nyuma yo gufata Kibirizi muri teritwari ya Rutshuru, umutwe wa M23 wahise ubona inzira iwerekeza mu gace ka Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero ,byatumye abasirikare ba FARDC batangira gukuramo akabo karenge M23 itarahagera.
Aba basirikare ,bagaragaye burira imodoka abandi amapikipiki bakuramo akabo karenge kubera kwikanga ko M23 ishobora kubagwa gitumo isaha iyariyo yose.
Abatuye muri ako gace ,barakajwe cyane no kubona abasirikare bahunga mbere y’abaturage kandi aribo bashinjwe kubarindira umutekano, aho barimo bitotomba bavuga ko igisirikare cyabo ari ibigwari.
Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu gihe byari byitezwe ko ejo hashize tariki ya 7 werurwe 2023, umutwe wa M23 wagombaga guhagarika imirwano nk’uko wari wabyemeje i Luanda muri Angola kuwa 3 werurwe 2023.
M23 ivuga ko yari ifite ubushake bwo guhagarika imirwano, nyamara ngo FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro, bakomeje kubagabaho ibitero.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ejo kuwa 7 Werurwe 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko M23 itakomeza kurebera igabwaho ibitero,ahubwo ko nayo igomba kwirwanaho no kurinda umutekano w’abaturage batuye mu duce igenzura.