Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, barashinja MONUSCO gukorana n’Umutwe wa M23 rwihishwa.
N’ubwo MONUSCO yakunze gufasha kenshi FARDC guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ndetse mu 1012 ikaba yaragize uruhare mu guhashya M23, kuri ubu Abanyekongo ntibayishyira amakenga.
Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022 ,muri DRC hashizwe hanze video igaragaza abasirikare ba MONUSCO bari kumwe n’Abarwanyi ba M23 muri Teritwari ya Rutshuru.
Aba basirikare ,bari bahagaranye n’abandi ba M23 ku muhanda hafi y’ikiraro cyangiritse, bose bafite imbunda bari kuyobora abaturage mu cyerekezo bagomba gucamo.
Nyuma yo kubona iyi video, Abanyekongo batundukanye by’umwihariko abashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bacitse ururondogoro bavuga ko aho kugirango MONUSCO irwanye umutwe wa M23, ahubwo yahisemo gukorana nayo mu duce yamaze kwigarurira.
Ku rundi ruhande ariko , Monusco ivuga ko nta hantu na hamwe ihejwe yaba mu duce tugenzurwa na M23 cyangwa utugenzurwa n’Ingabo za Leta FARDC mu rwego rwo kubungabunga no kurinda umutekano w’Abaturage.
Reba hasi Abasirikare ba MONUSCO bari kumwe na M23 muri Rutshuru:
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com